Filtrer par genre
- 196 - Zaburi 23 Igice cya Gatatu
Kumenya no gutinda kuri kamere y'Imana biragufasha cyane mu buzima bwawe bwo kwizera. Bikaba byagutera imbaraga zo kwatura amagambo nk'aya Dawidi ari kuvuga.
Fri, 28 Jul 2023 - 15min - 195 - Zaburi 23 Igice cya Kabiri
Muri uyu murongo harimo uburyo bwiza bwo kurwana n'ibiguteye ubwoba. Instinzi ikomoka mu gusobanukirwa kamere y'Imana nk'Umwungeri wawe.
Mon, 24 Jul 2023 - 16min - 194 - Zaburi 23 - Igice cya Mbere
Zaburi 23 twayifata mu mutwe tukiri abana mu ishuri ry'icyumweru, ariko tutumva ko harimo ibanga tuzakenera dukuze, riduhesha gutuza no kugira amahoro nk'intama yizera umushumba wayo.
Mon, 10 Jul 2023 - 13min - 193 - Indirimbo Ya Salomo: Iriburiro (Intro)
iki kiganiro gisobanura byinshi bitazwi kugitabo cy'Indirimbo (Ihebuje) ya Salomo. Indirimbo irimo inama nyinshi ku gukunda nyakuri no kubaka urugo. Indirimbo yumvikanamo, yitwa Amatunda, ni iya Chorale Hermon mu Itorero rya ADEPR mu Rwanda
Thu, 12 Jan 2023 - 08min - 192 - Indirimbo Ya Salomo 1 Kubenguka No Gukunda 1
iki kiganiro gisobanura byinshi bitazwi kugitabo cy'Indirimbo (Ihebuje) ya Salomo. Indirimbo irimo inama nyinshi ku gukunda nyakuri no kubaka urugo. Indirimbo yumvikanamo, yitwa Amatunda, ni iya Chorale Hermon mu Itorero rya ADEPR mu Rwanda
Thu, 12 Jan 2023 - 13min - 191 - Indirimbo Ya Salomo 2 Kubenguka No Gukunda 2
iki kiganiro gisobanura byinshi bitazwi kugitabo cy'Indirimbo (Ihebuje) ya Salomo. Indirimbo irimo inama nyinshi ku gukunda nyakuri no kubaka urugo. Indirimbo yumvikanamo, yitwa Amatunda, ni iya Chorale Hermon mu Itorero rya ADEPR mu Rwanda
Thu, 12 Jan 2023 - 14min - 190 - Indirimbo Ya Salomo 3,4 Ubukwe n'Ukwezi Kwa Buki
iki kiganiro gisobanura byinshi bitazwi kugitabo cy'Indirimbo (Ihebuje) ya Salomo. Indirimbo irimo inama nyinshi ku gukunda nyakuri no kubaka urugo. Indirimbo yumvikanamo, yitwa Amatunda, ni iya Chorale Hermon mu Itorero rya ADEPR mu Rwanda
Thu, 12 Jan 2023 - 15min - 189 - Indirimbo Ya Salomo 5,6 Uko Zubakwa
iki kiganiro gisobanura byinshi bitazwi kugitabo cy'Indirimbo (Ihebuje) ya Salomo. Indirimbo irimo inama nyinshi ku gukunda nyakuri no kubaka urugo. Indirimbo yumvikanamo, yitwa Amatunda, ni iya Chorale Hermon mu Itorero rya ADEPR mu Rwanda
Thu, 12 Jan 2023 - 13min - 188 - Indirimbo Ya Salomo 7, 8 Kuramba Mu Rukundo
iki kiganiro gisobanura byinshi bitazwi kugitabo cy'Indirimbo (Ihebuje) ya Salomo. Indirimbo irimo inama nyinshi ku gukunda nyakuri no kubaka urugo. Indirimbo yumvikanamo, yitwa Amatunda, ni iya Chorale Hermon mu Itorero rya ADEPR mu Rwanda
Thu, 12 Jan 2023 - 16min - 187 - Amasomo yo mu Gitabo cy'Imigani: 4. Ikiganiro kuri Sex
Imigani ibice 5,6,7 harimo inyigisho kubuzima bw'imyororokere ndetse n'imibonano mpuzabitsina. Ikiganiro buri mubyeyi yakwiga kuganira n'abana be.
Fri, 06 Jan 2023 - 13min - 186 - Amasomo yo mu Gitabo cy'Imigani: 3. Ikiganiro ku BuyoboziThu, 29 Dec 2022 - 22min
- 185 - Amasomo yo Mu Gitabo cy'Imigani: 2. Ikiganiro ku Bukene
Gutinya ubukene bitera benshi guhitamo nabi ndetse no gukora amabi menshi. Nyamara hari ibintu byinshi bibi birenze kubaho ubuzima buciritse.
Thu, 29 Dec 2022 - 12min - 184 - Amasomo yo Mu Gitabo cy'Imigani: 1. Ikiganiro Ku Bwenge
Igitabo cy'Imigani kirimo amasomo menshi yagufasha. Rimwe muri ayo masomo nuko Ubwenge ari ingenzi, cyane cyane mu bihe bigoye turimo.
Tue, 27 Dec 2022 - 17min - 183 - Amahoro Yesu Atanga
Amahoro yo mu mutima ugenda uyakenera uko ukura mu myaka, nuko inshingano ziyongera. Uburyo bworoshye bwo kwikiza stress ni ukwitoza gusenga, mu izina rya Yesu, maze Imana ikaguma umutekano wo mu mutima bikakurenga.
Fri, 11 Nov 2022 - 11min - 182 - Imana Ni Nziza - Ifite imigambi myiza kuri twe
Imana ikunda abantu ikabatekerereza, ikagenda ikuraho imbogamizi ziyibuza guha abantu umugisha. Kuko kuva kera, mu irema, yifuzaga kubana n'abantu ikabaha kubuzima bwayo.
Thu, 01 Aug 2019 - 12min - 181 - Isabato Nyakuri - Gahunda y'Imana Kuva Kera
Isabato ni ikiruhuko Imana yageneye abizera. Icyo kiruhuko ni amahoro yo mu mutima, ni ukuryama ugasinzira utikanga ikibi, ni ukunyurwa ukishima, ni ukubaho nta mutima ugucira urubanza, ni ukwakirana yombi ibyo Imana iguha. Ndisegura kuko navuze ko Pawulo ari we wanditse iki gitabo cy'Abaheburayo, ariko kugeza ubu ntabwo abanyeshuri ba Bibiliya bari bemeza uwanditse uru rwandiko. Abenshi bemeza ko ari Pawulo ariko ntabwo ari icyemezo cya bose. - Pastor Z
Sat, 27 Jul 2019 - 13min - 180 - Umuntu w'Umunyamahoro
Muri iki gihe amahoro arahenze...Gutuza ukishimira ubuzima, kunyurwa nuwo uriwe n'ibyo ufite, kwishima ukanezerwa, kuruhuka mu mutwe, kubaho utekanye...bigenda bigabanuka. Nyamara Imana isezeranya abizera amahoro, naho isi yaba ari imiraba gusa.
Fri, 19 Jul 2019 - 14min - 179 - Amahitamo Meza - Icyemezo cyo Kwirinda
Kwirinda bitangirira mu guhitamo ibyo wumva. Ugahitamo ibikugirira akamaro, ibindi bisigaye ukabyihorera. Ibyo wumva bihinduka ibitekerezo, bikaba ibikorwa, bigahinduka umuco, bikaba kamere yawe. Ushaka impinduka nziza ahindura ibyo yumva maze ubuzima bwe bwose bugahinduka. Ntago umuntu yirinda icyamaze kumugeraho, ahubwo wirinda ibizaza.
Tue, 09 Jul 2019 - 10min - 178 - Kugira Umutima Wigishwa
Guca bugufi ukemera kwigishwa ni rimwe mu mabanga akomeye yo kugera ku bikomeye. Umutima w'umwigishwa ni icyemezo umuntu afata kugiti cye, iyo amaze gusobanukirwa ko ibyo atazi bimubuza kubaho ubuzima bwuzuye.
Sat, 06 Jul 2019 - 09min - 177 - Kuba Muri Kristo
Kera abantu baravugaga ngo Yesu ni byose kumuntu umufite, nkumva sinumva neza icyo bashatse kuvuga. Ni byose kuko ahinduka ikintu cyose ukeneye, iyo umwizera, ukiga kugendana nawe.
Thu, 04 Jul 2019 - 12min - 176 - Icyo Bibiliya Yigisha Ku Mafaranga 2 - Ibanga ry'iterambere
Iki kiganiro kivuga ibanga ry'iterambere, hifashishijwe amateka y'abantu n'ibikorwa byabatezaga imbere.
Sat, 22 Jun 2019 - 16min - 175 - Icyo Bibiliya Yigisha ku Mafaranga 1 - Gukunda abantu ugakoresha ubutunzi
Umugani w'igisonga kibi urimo amasomo akomeye y'uburyo bwo gutekereza neza amafaranga n'ubutunzi. Luka 16:1-14 Muri make icyo Bibiliya yigisha ni iki: Kunda abantu ukoreshe amafaranga, wibicurika.
Sun, 16 Jun 2019 - 17min - 174 - Ijambo ry'Imana mu munota 1 - Kubabarirwa kuva mu Kwizera
Ibyakozwe n'Intumwa (Acts) 10:43 Abahanuzi bose baramuhamije, bavuga yuko umwizera wese azababarirwa ibyaha ku bw'izina rye.
Sun, 16 Jun 2019 - 01min - 173 - Agaciro k'Umurimo igice 2 - Amahame Arindwi y'Ubutunzi
Iki ni igice cya kabiri ku kiganiro ku gaciro k'umurimo, dutinda cyane ku mahame arindwi y'ubutunzi. Twakoresheje ibyo Salomo umwami wa Israel yanditse, ariko ibi bitabo bibiri birimo nabyo ubuhanga ku muntu ushaka kumenya ibirenzeho: - The Richest Man in babylon cyanditswe na George S. Clason -Poking the Box cyanditswe na Seth Godin
Sat, 08 Jun 2019 - 17min - 172 - Agaciro k'Umurimo Igice 1 - Kumwete mube ab'imbere
Iki ni igice cya mbere mu kiganiro ku gaciro k'umurimo mu rugendo rwo kwivana mu bukene no kwitezaimbere.
Tue, 28 May 2019 - 15min - 171 - Gutekereza nka Kristo - Imvumvire Njyaheza
Imyumvira myiza, iganisha aheza, ishingira ku kumenya ko ufite agaciro kandi hari icyo wamarira abandi. Ni ukumenya ko gutanga bizana umugisha kuruta guhabwa, bigatuma ugabanya kwitekereza cyane ahubwo ugatekereza icyagirira benshi akamaro.
Wed, 22 May 2019 - 11min - 170 - Kristo nk'Umukiza
Yesu Kristo si ubwihisho gusa, si ubuhungiro gusa...ni Umukiza. Izina ry'Uwiteka ni umunara ukomeye, Umukiranutsi awuhungiramo, agakomera. Imigani 18:10
Sat, 27 Apr 2019 - 13min - 169 - Kuba Umwana w'Imana, ukabyemera, UkabigenderamoWed, 17 Apr 2019 - 12min
- 168 - Kwiberaho Ubuzima Butuje - Leading A Quiet LifeSat, 13 Apr 2019 - 10min
- 167 - Incuti Nziza - Ibanga ryo gutera imbere neza
Ufite uburenganzira bwo guhitamo incuti ndetse n'abantu mubana kenshi. Kuko bafite uruhare runini mu byemezo ufata mu buzima.
Sat, 23 Feb 2019 - 10min - 166 - Umurimo w'Ijambo ry'Imana Mu buzima Bwawe - Gutura Mu IjamboWed, 20 Feb 2019 - 16min
- 165 - Umurimo w'Ijambo ry'Imana Mu Buzima Bwawe - Ibintu 4 Ijambo RikoraMon, 11 Feb 2019 - 09min
- 164 - Umurimo w'Ijambo ry'Imana Mu buzima Bwawe - Iravuga BikabaFri, 08 Feb 2019 - 12min
- 163 - Gusoma nk'umuco w'Indashyikirwa part 3 - Reading as Culture of Excellence
Kugeza aho nzazira, ujye ugira umwete wo gusoma no guhugura no kwigisha. 1 Tim 4:13 Gusoma no kwandika nk'umuco uranga umuntu w'indashyikirwa
Sat, 26 Jan 2019 - 17min - 162 - Kuba Umunyeshuri w'Indashyikirwa Part 2 - A student of Excellence
Ubuzima bwa bamwe mu banyeshuri bo mu Ishuri Rikuri Ry'i Babuloni - The life of some of the students at the University of Babylon. Daniel 1:3-4 Nuko umwami ategeka Ashipenazi umutware w'inkone ze, kuzana abana b'abasore bamwe bo mu Bisirayeli bo mu muryango w'umwami, n'ab'imfura bandi batagira inenge, ahubwo b'abanyaburanga, b'abahanga mu by'ubwenge bwose, bajijuka mu byo kumenya, b'ingenzuzi mu by'ubwenge, kandi batinyuka guhagarara mu nzu y'umwami, kugira ngo abigishe ubwenge bw'Abakaludaya n'ururimi rwabo.
Sat, 26 Jan 2019 - 20min - 161 - Kuba Umuntu w'Indashyikirwa Part 1 - Become a Person of Excellence
Hari umuntu w'umunyamwete mu byo akora ubonye? Bene uwo azaba imbere ku mwami, Ntazakorera abagufi. Imigani 22:29
Sat, 26 Jan 2019 - 15min - 160 - Ikiganiro ku Gukora Imirimo yo Gukiranuka - A conversation on Acts of Righteousness
Matayo 3:8, Luka 3:8 - Nuko mwere imbuto zikwiriye abihannye. BYBS - Nuko rero nk'uko igiti cyera imbuto, abe ari ko namwe mugira imigenzereze yerekana ko mwihannye. BIRD
Thu, 24 Jan 2019 - 22min - 159 - Kwiga Kuyobora Ukiri Muto - Learning to Lead from Early Age
Iyi ni inyigisho irimo amwe mu magambo Pawulo yakoreshaga yigisha Timeteyo kuyobora neza. These are some of the words Paul used to train Timothy into a good leader. http://zoe.rw/kwiga-kuyobora/
Wed, 12 Dec 2018 - 12min - 158 - Kwiyunga N'Imana - Reconciling With God
2 Abakorinto 5:16-21 Yesu Kristo yaguranye n’abamwizera (Divine Exchange). Afata ibyaha byabo, arahanwa (sin & punishment). Bafata gukiranuka kwe, barahembwa (rightesousness & reward). Ibyo nibwo Butumwa Bwiza!
Mon, 26 Nov 2018 - 08min - 157 - Kubaho Uticira Urubanza - Living Without Condemnation
Umutima ugucira urubanza ntuva ku Mana, ahubwo ni ibitekerezo bikomoka mu mategeko kandi ntago uwo mutima ugufasha kwihana, ni amajwi y'Umwanzi ukwiriye kwima umyanya. Ahubwo ukita ku Magambo y'Umwuka Wera ahamanya n'Umwuka wawe ko uri umwana w'Imana.
Wed, 21 Nov 2018 - 09min - 156 - Ntimugasinde Inzoga, Ahubwo Mwuzure Umwuka
Ijambo ry'Imana mu minota 2 Abefeso 5:18 Kandi ntimugasinde inzoga zirimo ubukubaganyi, ahubwo mwuzure Umwuka.
Sat, 17 Nov 2018 - 01min - 155 - Ubwenge Bukemura Ibibazo
Ijambo ry'Imana mu minota ibiri Umubwiriza 7:12 Kuko ubwenge ari ubwugamo nk'uko ifeza ari ubwugamo, ariko umumaro wo kumenya ni uyu: ni uko ubwenge burinda ubugingo bw'ubufite.
Wed, 14 Nov 2018 - 01min - 154 - Kuba Mu Ijambo
Ijambo ry'Imana mu minota 2 Yesaya 55:10-11 “Nk'uko imvura na shelegi bimanuka bivuye mu ijuru ntibisubireyo, ahubwo bigatosa ubutaka bukameza imbuto bugatoshya n'ingundu, bugaha umubibyi imbuto n'ushaka kurya bukamuha umutsima, 11ni ko ijambo ryanjye riva mu kanwa kanjye rizamera. Ntirizagaruka ubusa ahubwo rizasohoza ibyo nshaka, rizashobora gukora icyo naritumye.
Tue, 13 Nov 2018 - 01min - 153 - Kuba Umuhanga Mu Byiza
Ijambo ry'Imana mu minota 2 1 Abakorinto 14:20 Bene Data, ntimube abana bato ku bwenge, ahubwo mube abana b'impinja ku bibi, ariko ku bwenge mube bakuru.
Tue, 13 Nov 2018 - 01min - 152 - Kwitoza Kubaha Imana
Ijambo ry'Imana mu minota 2: 1 Timoteyo 4:8 kuko kwitoza k'umubiri kugira umumaro kuri bike, naho kubaha Imana kukagira umumaro kuri byose, kuko gufite isezerano ry'ubugingo bwa none n'ubuzaza na bwo.
Tue, 13 Nov 2018 - 01min - 151 - Ubwenge Imana Itanga
Ijambo ry'Imana wakumva mu minota ibiri Imigani 4: 3Nabereye data umwana, Kandi ndi ikinege gikundwa na mama cyane. 4Yaranyigishaga akambwira ati “Ukomeze amagambo yanjye mu mutima wawe, Witondere amategeko yanjye, Ubone kubaho. 5Shaka ubwenge shaka n'ubuhanga, Ntubwibagirwe, ntuteshuke amagambo ava mu kanwa kanjye. 6Ntubureke buzakurinda, Ubukunde buzagukiza. 7Ubwenge muri byose ni bwo ngenzi, Nuko rero shaka ubwenge, Ndetse ibyo utunze byose ubishakishe ubuhanga.
Tue, 13 Nov 2018 - 01min - 150 - Kwizera Kuzanwa n'Ijambo ry'Imana
Ijambo ry'Imana wakumva mu minota ibiri Abaroma 10:17 Dore kwizera guheshwa no kumva, no kumva kukazanwa n'ijambo rya Kristo.
Tue, 13 Nov 2018 - 01min - 149 - Namenya Gute ko Nakijijwe?
Ijambo ry'Imana wakumva mu minota ibiri 1 Yohana 5:17 Ibyo ndabibandikiye mwebwe abizeye izina ry'Umwana w'Imana, kugira ngo mumenye yuko mufite ubugingo buhoraho.
Tue, 13 Nov 2018 - 01min - 148 - Ubutumwa Bwiza bw'Ubuntu bw'Imana
Ijambo ry'Imana wakumva mu minota ibiri Tito 2:11-12 Kuko ubuntu bw'Imana buzanira abantu bose agakiza bwabonetse, butwigisha kureka kutubaha Imana n'irari ry'iby'isi, bukatwigisha kujya twirinda, dukiranuka, twubaha Imana mu gihe cya none
Tue, 13 Nov 2018 - 01min - 147 - Kubaho ubuzima Yesu Atanga
Ijambo ry'Imana wakumva mu minota ibiri: Yohana 1:4 Muri we harimo ubugingo, kandi ubwo bugingo bwari Umucyo w'abantu.
Tue, 13 Nov 2018 - 00min - 146 - Isezerano Rishya n'Irya Kera (Old Vs. New Testament)
Isezerano rishya Imana yarishyizeho ari indahiro y'ibyo izakora, idashingiye ku bushobozi bw'abantu. How to differentiate the Old Testament from the New. Abagalatiya 3:17-18 Ibyo mvuze ni ibi: ni uko isezerano Imana yasezeranije mbere, ritakuweho n'amategeko yaje hashize imyaka magana ane na mirongo itatu, ngo aryice cyangwa avuguruze uwarisezeranije. Kuko iyo umurage uva mu mategeko waba utakivuye mu byasezeranijwe, ariko dore Imana yawuhaye Aburahamu iwumusezeranije.
Wed, 07 Nov 2018 - 16min - 145 - Ububyutse Nyakuri Ni Ugukura Mu Mwuka (True Revival is Spiritual Growth)
Ububyutse umuntu akeneye si uguharara Imana igihe runaka, hashira igihe akaba nta nzara yo gushaka Imana agifite. Ububyutse bwo kwifuzwa ni inzara umuntu ahorana yo guhazwa n'Imana, ihora ituma arushaho gukura mu Mwuka. The true revival is consistent and sustainable spiritual growth.
Sat, 03 Nov 2018 - 10min - 144 - Gukiranuka Kw'Imana - Amahame Shingiro y'Ubukristu 4 (The Righteousness of God)
Gukiranuka kw'Imana ni impano Imana iguha, gushingiye kuri kamere wakira, uwo uri we muri Kristo, ndetse n'ibyo Imana iri gukorera muri wowe. Naho Gukiranuka kw'abantu ni ibikorwa abantu bita byiza bakora bashaka kwemeza Imana ko ari abantu beza.
Fri, 26 Oct 2018 - 17min - 143 - Kubabarirwa Ibyaha - Amahame Shingiro y'Ubukristu 3 (Forgiveness of Sins)
Umwigisha yerekana uko kubabarirwa ibyaha ari uguharirwa umwenda ibiremwa bifitiye umuremyi, bikaba biba rimwe mugiye twizeye.
Thu, 25 Oct 2018 - 13min - 142 - Ubuntu Butangaje - Amahame Shingiro y'Ubukristu 2 (Amazing Grace)
Abantu benshi mu nsengero mu Rwanda cg I Burundi banga inyigisho y'Ubuntu butangaje, kuberako uwabigishije yababwiye igice cyangwa se nawe atumvanga iyi nyigisho y'Ubuntu. Hano umwigisha aganira ubuntu bw'Imana nk'imwe mu mahame shingiro y'ubukristu.
Thu, 25 Oct 2018 - 12min - 141 - Ubutumwa Bwiza - Amahame Shingiro y'Ubukristo 1 (The Gospel)
Hano Umwigisha asobanura icyo Ubutumwa Bwiza bukora ndetse n'ibikubiye muri ubwo butumwa. Ubutumwa Bwiza ni Ihame ngenzi kuko burimo imbaraga zibyara Ubukristu. Basic Principles of Christianity: The GOSPEL as the power to trigger a rebirth.
Thu, 25 Oct 2018 - 16min - 140 - Impamvu yo Kuvuga Ku Mahame Shingiro y'Ubukristu - (Reasons For Basic Principles of Christianity)
Umwanditsi w'igitabo Cy'Abaheburayo avuga ikibazo iri torero risangiye n'insengero zacu muri iki gihe: Arababwira ngo hari byinshi yashakaga kubigisha kuri Yesu ariko nta nzara yo kumenya bafite. Akavuga ngo imyaka abantu bamaze mu nsengero bagakwiye kuba abahanga cyane cg abigisha b'abandi, ariko siko biri ahubwo bwakwiye kongera kwigishwa inyigisho z'ibanze, amabanga shingiro, imyemerere fatizo y'ubukristu.
Wed, 24 Oct 2018 - 11min - 139 - Urukundo - Rwanyu Rwe Kugira Uburyarya (Your love should be sincere)
Iki ni ikiganiro kurukundo, umwigisha asobanura icyo uburyarya buvuze mu mibanire yacu n'abantu. Your love should be sincere, Romans 12:9
Wed, 17 Oct 2018 - 17min - 138 - Kwiyambura Idini 2 - Ugahura na Kristo Nyakuri (Rejected by Religion, Loved by Christ)
Idini cyangwa iyobokamana iyo umuntu abyinjiyemo ntabumenyi, atabanje kubitekerezaho, bihinduka gukurikira ikigare cy'abantu batazi iyo bagana. Naho Ubutumwa Bwiza ni umucyo umurikira abantu ngo bamenye aho bagana n'uko bahagera.
Tue, 16 Oct 2018 - 21min - 137 - Gusenga Nka Kristo - Ibice Bigize Isengesho Ryuzuye (Parts of an Authentic Prayer)
Umwigisha akoresha inyigisho Yesu yatanze ku gusenga, yerekana ubuzima bwo gusenga nk'umuco ndetse n'ibigize isengesho ry'umwimerere (Authentic Prayer). Ushaka kureba aho iyi miringo yasomwe iri, reba hano: http://zoe.rw/gusenga/
Wed, 10 Oct 2018 - 23min - 136 - Kwiyakira 02 - Kugirango Ubashe Kwakira Abandi (Accept yourself so you can accept others)
Nubwo dutandukanye ndetse buri wese akaba afite amateka ye y'umwihariko ariko twese turi abantu b'igiciro kandi buri wese afite umumaro. Iyi nyigisho ni igice cya Kabiri mu Kiganiro cyo kwiga kwiyakira maze ukabasha kwakira abandi. (Accept yourself so you can accept others)
Tue, 02 Oct 2018 - 15min - 135 - Kwiyakira 01 - Mwe kwifata Uko Mutari (Thinking of yourself with a sober judgment)
Agaciro k'umuntu ntikava mu byinshi by'ibyo atunze. Urwego rwose rw'ubuzima ugezeho - ufite agaciro mu maso y'Imana kandi Yesu aragukunda. Kwiyakira bikuzanira amahoro bikaguha imbaraga zo kunyurwa no gushima Imana kuri buri ntambwe uteye.
Tue, 02 Oct 2018 - 22min - 134 - Kwiyambura Idini 1 - Inzara ya Yesu Nyakuri (Less Religion, More of Christ)
Iyi nyigisho ivuga ku kwiyambura ububata bw'idini umuntu akiga kugirana ubucuti na Yesu. (Less Religion, More of Christ)
Fri, 28 Sep 2018 - 15min - 133 - Kwizera - Ni iki, Nakongera Gute? (Faith and how to increase it)
Iyi nyigisho icukumbura akamaro cyangwa agaciro ko kwizera, icyo kwizera bivuze ndetse n'ukuntu umuntu yongera kwizera mu buzima bwe. http://zoe.rw/kwizera-kubeshaho/
Mon, 24 Sep 2018 - 24min - 132 - Kwatura Kwiza - Amagambo 4 Yo Kwatura Buri Munsi (Four Words to confess everyday)
Umwigisha yerekana amagambo ane yo kwatura buri munsi. Ayo magambo arakomeye ariko buri mwizera agomba gutinyuka kuyavuga. Ushatse kubona iyi nyigisho yanditse n'imirongo yasomwe muri Bibiliya, reba kuri iyi link: http://zoe.rw/amagambo-4-yo-kwatura/
Wed, 19 Sep 2018 - 16min - 131 - Impinduka Yoroshye 04 - Guhindura Abagukikije (Change of Environment)
Umwigisha hano aganira ku mpinduka iterwa ndetse igakomezwa no guhindura inshuti no kwimuka mu bantu badashyigikira ibyo wizera mu Ijambo ry'Imana (changing your environment). Ukagendana cyangwa ugatura ahantu hashyigikira cyangwa hafasha iterambere ryawe n'umpinduka wifuza mu buzima.
Sun, 16 Sep 2018 - 16min - 130 - Ibibazo Ku Butumwa Bwiza 02 - Inshingano y'UmuKristo Nyuma Yo Kwizera
Inshingano y'umwizera ni ukumva Ijambo rya Kristo...Ni Ukwizera Ijambo rya Kristo...Umva iyi nyigisho maze ufatanye natwe gusengera ivugabutumwa mu isi.
Fri, 14 Sep 2018 - 44min - 129 - Ibibazo Ku Butumwa Bwiza 01 - Ese Umuntu Yagumya Kwikorera Ibyaha Kubera Ubuntu
Iyo abantu bumvise umuntu yigisha ku buntu bw'Imana (Ubutumwa Bwiza) bahita bibaza ibibazo bitandukanye. Kimwe muribyo ni iki: Mbese tugume kwikorera ibyaha ngo ubuntu busage....Kandi ibyo bibazo bifite ibisubizo. Umwigisha aganira ibyo bibazo atanga n'ibisubizo mu Ijambo ry'Imana.
Fri, 14 Sep 2018 - 29min - 128 - Impinduka Yoroshye 03 - Guhindurwa No Kumenya Uwo Uri We (Embracing Your Identity)
Uko wiyita bifite icyo bivuze kubuzima ubayeho...iyi nyigisho igufasha guhindura ibyo wiyaturaho cyangwa ibyo wivugaho ushingiye kucyo Imana ikwita. Embracing your identity in Christ.
Sat, 08 Sep 2018 - 14min - 127 - Impinduka Yoroshye 02 - Guhindurwa n'Ijambo ry'Imana (Transformed by the Word)
Ikiganiro ku guhindurwa n’Ijambo ry’Imana Nta kintu Imana ikora mu isi cyangwa mu buzima bw’umuntu idakoresheje ijambo ryayo. Kugirango umuntu ahirwe mu buzima (to succeed in life) agomba kugirana ubusabane cyangwa imibanire ihagije n’Ijambo ry’Imana. Kandi impinduka yose itari kuzanwa n’Imana ntabwo yaramba. http://zoe.rw/akamaro-kijambo-ryimana/
Thu, 06 Sep 2018 - 13min - 126 - Impinduka Yoroshye 01 - Kuvuka Kwa Kabiri (Transformed by a Rebirth)
Iyi nyigisho ni iya mbere muri 4 zicukumbura uburyo bworoshye bwo guhinduka, effortless change, nkuko Bibiliya yigisha...
Wed, 05 Sep 2018 - 15min - 125 - Umucyo w'Isi 02 - Kubaho Ubuzima Bumurikiwe (Living enlightened)
Yesu Kristo ni umucyo umurikira ubuzima bwacu ngo twe kubaho mu mwijima ahubwo tugende nk'abazi aho bajya. Nicyo kiganiro kiri muri iyi nyigisho. Yohana 8:12, 31-35. Living an enlightened life in Jesus.
Mon, 03 Sep 2018 - 14min - 124 - Umucyo w'Isi 01 - Umwijima Ni Iki, Umucyo Uvuze Iki? (What is the meaning of darkness?)
Umwigisha yerekana ko ikibazo gikomereye isi ari ubujiji, aribwo Bibiliya yita umwijima, ndetse Bibiliya ikerekanako igisubizo cy'icyo kibazo ari Yesu Kristo, Umucyo w'isi w'ukuri! What is the meaning of darkness and what is light?
Wed, 29 Aug 2018 - 15min - 123 - Kristo Ni Ubuzima 04 - Burimo Kugira Ubwenge no Kubana n'Abandi Neza
Umwigisha arangiza iyi nyigisho yerekana abandi banditsi uko bagiye bavuga kuri Kristo n'ubuzima atanga...Iki ni igice cya 4 kikaba icyanyuma gisoza isomo ryiswe 'Kristo Ni Ubuzima kirimo uburyo agakiza kaguha ubwenge ndetse no kubana n'abandi neza.
Sun, 26 Aug 2018 - 09min - 122 - Kristo Ni Ubuzima 03 - Burimo Kugira Umwuga no Kubaka Ubutunzi
Umwigisha yerekana amoko atatu y'ubuzima avugwa muri Bibiliya mu Kigiriki: Bio(Umubiri), Psuche(Ubugingo), Zoe(Umwuka). Yerekana kandi ko Agakiza kaguhesha umwuga ugufasha kubaka ubutunzi.
Thu, 23 Aug 2018 - 16min - 121 - Kristo Ni Ubuzima 02 - Burimo Gukira indwara n'Ibikomere
Akenshi tuza mu gakiza tuziko agakiza karimo kubabarirwa ibyaha gusa...Umwigisha yerekanako agakiza ari ipaki y'ibyiza birimo indwara z'umubiri n'ibikomere byo mu mutima.
Thu, 16 Aug 2018 - 12min - 120 - Kristo Ni Ubuzima 01 - Burimo Kwiyunga n'Imana
Abakristo benshi baziko agakiza ari ukureka ibyaha, umwigisha hano yerekana agakiza icyo kavuze mu buzima b'umuntu. Muri nyigisho harimo icyoo kwiyunga n'Imana bivuze.
Tue, 14 Aug 2018 - 16min - 119 - Icyaha Na Kristo - Icyaha Ni Iki, Ese Kristo Akuraho Ibyaha Ate? (Sin Vs. Christ)
Sin Vs. Christ Umwigisha ari atanga ubusobanuro (definition) ku cyaha, aho agenda yerekanako ubuzima bwose butayoboye n'Umwuka w'Imana ari icyaha. Icyaha ni uguhusha cyangwa kutamenya ndetse no kudakurikira umugambi w'Imana mu buzima bwawe. Kuri iyi link urahasanga imirongo yasomwe muri Bibiliya: http://zoe.rw/icyaha-ni-iki/
Sun, 12 Aug 2018 - 12min - 118 - Uko Kwakira Agakiza Bigenda - The miracle of a rebirth
Umwigisha yerekana uko urugendo rw'agakiza rumeze n'intambwe ziba zatewe ngo umuntu agere aho yakira agakiza.
Mon, 06 Aug 2018 - 17min - 117 - Kuba muri Kristo - Being and Staying in Christ
Turi muri Kristo by'iteka. Agakiza ntabwo kugatakaza ari ibintu byoroshye nkuko bamwe babitekereza. Abo wabona byakorehera kuva mu "gakiza" ni uko baba batarigeze bakizwa. Being and Staying in Christ
Fri, 20 Jul 2018 - 05min - 116 - Ikaze Mu Ijambo ry'Imana Mu Kinyarwanda na Pastor Z
Hi, Nitwa Aloys Zunguzungu, bakunze nkunyita Z cyangwa Pastor Z. Nkunda Ijambo ry'Imana, kurisoma no kuriganira. Izi podcasts nzikorera murugo. Ntuye muri Boston muri U.S ariko nkunze no kujya i Kigali. Nkunda gusoma ibitabo, nkunda ikawa, ngakunda business, ariko cyane nkunda abantu. Nushaka kumvugisha wanyandikira kuri iyi email kandi nzagusubiza: zunguzungu@me.com
Tue, 12 Apr 2016 - 01min - 115 - Gukoresha Igihe Neza 2
Muzirikane rero imigenzereze yanyu mutagenza nk'injiji, ahubwo mugenze nk'abanyabwenge, 16mukoresha neza igihe mufite kuko iyi minsi ari mibi.
Sat, 10 Oct 2015 - 18min - 114 - Gukoresha Igihe Neza 1
Dufatanye gusenga iri sengesho ryasenzwe na Mose, rikaba ryanditse muri zaburi 90:12 "Utwigishe kubara iminsi yacu, Uburyo butuma dutunga imitima y'ubwenge."
Tue, 06 Oct 2015 - 20min - 113 - Kwihana 4
Kwihana Nyakuri: Ntabwo ari ukurizwa n’ibyaha byawe Si agahinda ko kwicuza amakosa wakoze Ntabwo ari ugusaba imbabazi cg kwatura ibyaha byawe Kwihana nyakuri ni uguhindura imyumvire n’imitekerereze yawe uyisanisha nuko Imana yumva cg itekereza ibintu. Impinduka yo mu myumvire niko kwihana umuntu agira kukamufasha gutera imbere mu mibereyeho ndetse no mu busabane bue n”Imana.
Fri, 02 Oct 2015 - 20min - 112 - Kwihana 3
Kwihana Nyakuri: Ntabwo ari ukurizwa n’ibyaha byawe Si agahinda ko kwicuza amakosa wakoze Ntabwo ari ugusaba imbabazi cg kwatura ibyaha byawe Kwihana nyakuri ni uguhindura imyumvire n’imitekerereze yawe uyisanisha nuko Imana yumva cg itekereza ibintu. Impinduka yo mu myumvire niko kwihana umuntu agira kukamufasha gutera imbere mu mibereyeho ndetse no mu busabane bue n”Imana.
Fri, 02 Oct 2015 - 22min - 111 - Kwihana 1
Kwihana si ukurira, kwicuza, gusaba imbabazi cyangwa kwatura ibyaha, kwihana ni uguhindura uko utekereza.
Fri, 02 Oct 2015 - 29min - 110 - Kwihana 2
Kwihana si ukurira, kwicuza, gusaba imbabazi cyangwa kwatura ibyaha, kwihana ni uguhindura uko utekereza.
Fri, 02 Oct 2015 - 25min - 109 - Kwizera 2
Kwizera si ibintu umuntu yishyiramo cyangwa yishakamo. Kwizera ni ijambo rya Kristo umuntu agenderaho bikamubeshaho.
Thu, 01 Oct 2015 - 47min - 108 - Uko Wamenya Impano Yawe 2Wed, 16 Sep 2015 - 33min
- 107 - Ese uri nde muri Kristo?
Uri uwo Imana ivuga uri. Menya uko Imana igutekerezaho, kugirango bikubohore ubeho wishimye. Turisegura audio irimo urusaku...nubwo bidakabije....ni uko audio yafatiwe murusengero.
Wed, 16 Sep 2015 - 56min - 106 - Kwizera - Ikiganiro Kubuzima Bwo KwizeraWed, 16 Sep 2015 - 30min
- 105 - Kwiga Kutirebaho Cyane - Ibanga ryo Gutera Imbere
Uko wita ku bibazo by’abandi niko ibyawe bikemuka. Umwitozo wo kutirebaho cyane ufite akamaro mu buzima busanzwe ariko no mu gakiza. Witinda ku ntege ke zawe, reba ku mbaraga za Kristo, uzahakura intsinzi.
Fri, 22 Jul 2022 - 12min - 104 - Kugira Imyitwarire y'Abana b'Imana
Mbere yuko witwara nk'umwana w'Imana ubanza kwemera ko koko uri umwana w'Imana. Ukabihishurirwa, ukabyemera, maze ukiga kubigenderamo.
Thu, 23 Sep 2021 - 14min - 103 - Ibitekerezo BimurikiweSun, 12 Sep 2021 - 11min
- 102 - Umutima Wumvira
Kumvira Imana si icyemezo wifashamo mu mbaraga za kimuntu. Umutima wumvira uhera mu kumenya Imana, ukayikunda, ukayigirira icyizere.
Tue, 07 Sep 2021 - 10min - 101 - Kugira Amarangamutima Mazima
Iki kiganiro kivuga kuri Yesu n'uburyo akiza amarangamutima yakomeretse. Akiza abafite imitima imenetse (Zaburi 147:3)
Thu, 05 Nov 2020 - 15min - 100 - Kwigirira Icyizere - Ugatinyuka (Confidence)
Kwigirira icyizere bikomoka mu kumenya uwo uri we muri Kristo Yesu. Ahandi wakura confidence usanga hashobora kuvaho maze ugasubira mu kwitinya. Abesefo 3:12 Muri we (Yesu) ni mo duherwa ubushizi bw'amanga ngo twegere Imana dushize ubwoba, tubiheshejwe n'uko tumwizeye.
Fri, 04 Sep 2020 - 09min - 99 - Twebwe Iwacu Ni Mu IjuruThu, 23 Jan 2020 - 01min
- 98 - Kwibuka Yesu Buri Munsi
Kwibuka Yesu Kristo ntibikwiya kuba rimwe mu mwaka gusa, dukwiye kumwibuka no kumwakira mu buzima bwacu bwa buri munsi.
Fri, 27 Dec 2019 - 02min - 97 - Umurimo w'Imana ni Iki?
Akenshi twibwira ko umurimo w'Imana ari ibikorwa by'urukundo dukorera abantu, ariko Bibiliya yigisha ko umurimo w'Imana nyakuri, icyo twe tugomba kwitaho ari ukwizera Umwana w'Imana.
Fri, 22 Nov 2019 - 01min
Podcasts similaires à Ijambo ry'Imana
- Global News Podcast BBC World Service
- El Partidazo de COPE COPE
- Herrera en COPE COPE
- Tiempo de Juego COPE
- The Dan Bongino Show Cumulus Podcast Network | Dan Bongino
- Es la Mañana de Federico esRadio
- La Noche de Dieter esRadio
- Hondelatte Raconte - Christophe Hondelatte Europe 1
- Affaires sensibles France Inter
- La rosa de los vientos OndaCero
- Más de uno OndaCero
- La Zanzara Radio 24
- Les Grosses Têtes RTL
- L'Heure Du Crime RTL
- El Larguero SER Podcast
- Nadie Sabe Nada SER Podcast
- SER Historia SER Podcast
- Todo Concostrina SER Podcast
- 安住紳一郎の日曜天国 TBS RADIO
- TED Talks Daily TED
- The Tucker Carlson Show Tucker Carlson Network
- 辛坊治郎 ズーム そこまで言うか! ニッポン放送
- 飯田浩司のOK! Cozy up! Podcast ニッポン放送
- 武田鉄矢・今朝の三枚おろし 文化放送PodcastQR
Autres podcasts de Religion et Spiritualité
- Kirche in WDR 2 Westdeutscher Rundfunk
- Saud Al-Shuraim Muslim Central
- Joel Osteen Podcast Joel Osteen, SiriusXM
- Jon Courson - Chapter by Chapter Commentary Jon Courson
- Radio Eka Eka Meditation
- Tygerberg Gesinskerk Preke - Prakties, Doelgerig, Woordvas Tygerberg Gesinskerk
- Mufti Menk Muslim Central
- Impact FM - L'Horoscope de Rachel Impact FM
- Hot Gospel 20 with Eli Williams Eli Williams
- Redeemer Rwanda Redeemer Rwanda
- Religion And Types For Religion Peter Henry
- تفسير القرآن الكريم محمد متولي الشعراوي
- د. طارق السويدان | سحر القرآن ـ الإعجاز القرآني Dr. Tareq Al Suwaidan
- العلم والإيمان - د. مصطفى محمود علم ينتفع به
- وعي Hazem El Seddiq, Ahmed Amer & Sherif Ali
- Quran Podcast Izzudin Al Qossam
- قصص القرآن علم ينتفع به
- قراءت خاشعة - قرآن كريم ابراهيم
- Rosary Together Meg Tietz
- المصحف المجود - محمد محمود الطبلاوي طريق الإسلام